Hagiye gusohoka filime ivuga P.Diddy mutumvishe

Hagiye gusohoka filime ivuga P.Diddy mutumvishe

 Jan 7, 2025 - 17:00

Abo ku runde rwa P.Diddy biyemeje gusohora filime ivuga ku buzima bwe butagarutsweho mu itangazamakuru ariko kandi bashimangire ko ibyo aregwa ari ibinyoma.

Hamaze gutunganywa filime mbarankuru igaruka ku muraperi P.iddy izaba ivuga ku ruhande rwe abantu batamenye, cyane ko aba hafi yuyu muraperi bemeza ko akomeje guhimbirwa.

Bavuga ko iyo filime izaba igaragaza uruhande rwiza rwa Diddy, nyuma y'uko ashinjwe ibyaha bitandukanye bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina byaje gutuma afungwa.

Iyi filime izajya hanze ku wa 14 Mutarama 2025 aho bayihaye izina rya "Diddy: The Making of a Bad Boy " aho ifite iminota igera kuri 90.

Izibanda ku buzima bwe guhera akiri umwana kugera ubu ari muri gereza uko abayeho. Bazagaruka ku nshuti bakuranye, uburyo yabaye icyamamare n'ibindi.

Bazakomoza kandi ku byatumye afungwa harimo ibyo gufata ku ngufu, aho bazerekana ibindi bitavuzwe ariko bimugaragaza neza.

Umunyamategeko wa Diddy yabwiye Dail Mail ko muri iyo filime bazanyomoza amakuru y'ibihuha yagiye akwirakwizwa ku birego bye kandi agakomeza ashimangira ko umukiriya we ibyo ashinjwa ari ibinyoma atanabyemera.

Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024 akurikiranweho ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina aho azaburana ku wa 05 Gicurasi uyu mwaka.