Umunyarwenya ukomoka mu gihugu cya Kenya Eric Omondi yakeje Perezida w'Igihugu cye William Ruto ku munsi w'ejo wahisemo kwirukana Guverinoma yose nyuma y'uko urubyiruko rwamushyizeho igitutu rumusaba ko abo bose bagenda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, nibwo Perezida Ruto yakuyeho abayobozi bose ba Guverinoma uretse visi Perezida Geoffrey Rigathi Gachagua n'Umukuru wa Guverinoma Musalia Mudavadi.
Izi mpinduka zije zikurikira amashusho Eric Omondi ku munsi wo ku wa Mbere yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko bitarenze ku wa Kane guverinoma igomba kuba itakiriho, cyangwa ubwe akazayobora ibihumbi by'abanya-Kenya bakajya kwirebera Perezida Ruto amaso ku maso.
Kuri iyi nshuro, Omondi yongeye gusubira kuri Instagram ye, avuga ko ashimira Perezida Ruto kuba yemeye kumva abaturage ibyo basaba, akareka kumva ibyo abantu be ba hafi bamusaba, agaragaza ko Ruto agiye kuba umuyobozi washyizweho n'abaturage kandi ukorera abaturage.
