Umuraperi w'umunyamerika Marshall Bruce Mathers III amazina nyakuri ya Eminem, yatunguye abakunzi be atangaza ko tariki ya 12 Nyakanga 2024 azashyira hanze album nshya mu gihe nta wari ubyiteze.
Mu butumwa bwe kuri Instagram, yavuze ko iyi album izaba yitwa "The Death of Slim Shady (Coup de Grâce)", ikazaba ije ikurikira iyo yasohoye mu 2020 mu bihe by'icyorezo cya Covid-19 yise "Music To be Murdered By".
Mu nteguza z'iyi album, Eminem yasohoye amashusho yerekana umugore ubyara umwana ariko afite amaso yijimye ndetse nyuma y'amasegonda make uwo mwana avutse, ahita amera amahembe.
Eminem w'imyaka 51, mbere yo gusohora iyi album, yabanje gushyira hanze indirimbo zirimo Houdini na Tobey. Uyu muraperi akaba amaze gusohora album 11 guhera yatangira umuziki mu 1988.



Umuraperi Eminem agiye gushyira hanze album
