Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye mu muziki wa Uganda nka Eddy Kenzo, aratangaza ko inshingano nshya yahawe na Perezida Museveni arizo zatumye ahagarika gusohora indirimbo nshya.
Muri Kanama 2024, nibwo Perezida Museveni yagize Eddy Kenzo Umujyanama we Wihariye mu bijyanye n'Ubuhanzi, ibyo uyu muhanzi yemeza ko agomba gushyiraho umutima kugira ngo atazagira ibyo yangiza.
Mu kiganiro Kenzo yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko agomba kwibanda ku kuzamura abahanzi bashya bafite impano nk'uko biri mu nshingano ze, kandi agakora n'ibindi byose byateza imbere uruganda rwa muzika.
Icyakora nubwo avuga ko yahagaritse gukora indirimbo nshya, ariko aremeza ko adahagaritse gukora umuziki, ko abakunzi be bazakomeza kumva izo yasohoye.
Yunzemo ko azakomeza no gutaramira abakunzi be hirya no hino muri Uganda n'ahandi mu Isi kuko ngo akibona ibiraka byo kujya gutarama, ikindi kandi ngo nibishoboka azaza azisohora.




Eddy Kenzo aratangaza inshingano nshya yahawe ari zo zituma atazongera gushyira hanze indirimbo nshya
