Eddy Kenzo na Getto Kids bategerejwe muri Canada

Eddy Kenzo na Getto Kids bategerejwe muri Canada

 Jun 10, 2023 - 11:04

Umuhanzi Eddy Kenzo n'itsinda ry'ababyinnyi rya Getto Kids bayoboye ibyamamare byo muri Uganda byatumiwe mu iserukiramuco rya 'African Descent Festival' rizabera muri Canada.

Eddy Kenzo yiyunze ku byamamare bizitabira Iserukiramuco rya African Descent abikesha kuba ahagarariye ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda, rya 'Uganda National Musicians Federation'.

African Descent Festival itegerejwe ku ya 12-13 Kanama 2023, muri English Bay Beach ho muri Vancouver, Canada. Abasitari banyuranye bazagera aha muri Vancouver hakaba higanjemo abo muri : Nigeria, South Africa, ndetse na Kenya.

Uretse kandi Eddy uzaba ari i Vancouver , Getto Kids itsinda ry'abana bamaze kuba abasitari mu mibyiniri iri kunyura benshi mu isi nabo bazaba bahabaye nyuma yo kuva mu Bwongereza bitwaye neza muri Britain Got Talent.

Getto Kids bazaba bari muri Canada muri African Descent Festival 

Naho kandi mu bandi Bagande bazitabira barimo: Umuririmbyi Annet Nandujja deejay, Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zahara Totto (D.J. Zato), ndetse n'Umunyamakuru wa televisiyo Douglas Lwanga.

Tubibutse ko iri serukiramuco riteguwe ku nshuro yaryo ya cyenda, rikaba riterwa inkunga n’imiryango ikomeye ku isi harimo Croix-Rouge na Guverinoma ya Canada.

Iserukiramuco rya African Descent rikaba rigamije kwishimira imico itandukanye y’abantu bakomoka muri Afurika batuye i Vancouver ho muri Canada. Rikaba kandi rigamije kumenya no guteza imbere imyumvire y’ubumwe mu moko yose y'isi.