Donald Trump yashinje Umuryango w'Abibumbye kumugambanira

Donald Trump yashinje Umuryango w'Abibumbye kumugambanira

 Sep 25, 2025 - 20:05

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutangaza amagambo akomeye anahishura bumwe mu bugambanyi yakorewe ubwo yari agiye kugeza ijambo ku bayobozi bari bitabiriye inama ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye (UN) i New York. 

Nk’uko yabinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yasobanuye ko ibyuma bitanga amashanyarazi, ibifasha mu gutanga amashusho n'amajwi byose byangirikiye icyarimwe mu gihe gito mbere y’uko atangira gutanga ijambo.

Yavuze ko ibyo bitari impanuka isanzwe, ahubwo ari igikorwa cyagambiriwe cyateguriwe imbere muri UN.

Trump yakomeje ashinja ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye kugira uruhare muri icyo gikorwa, avuga ko ari ibintu biteye isoni ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Ibi si ibintu byabaye by’ impanuka, ni ubugambanyi bwari bwateguwe neza kandi bukwiye gutera isoni abo bayobozi.”

Ibi byiyongereye ku magambo akomeye Trump akunze kugaragaza iyo ageze mu ruhando mpuzamahanga, aho kenshi atanga ibisobanuro bigaragaramo gushinja inzego mpuzamahanga kumugambanira.

Trump ashinja Umuryango w'Abibumbye kumugambanira