Diamond Platnumz yakomoje ku mikoranire n’abahanzi bakomeye nka Chris Brown

Diamond Platnumz yakomoje ku mikoranire n’abahanzi bakomeye nka Chris Brown

 Jul 2, 2025 - 23:54

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje uko ahitamo indirimbo mbere yo gukorana n’undi muhanzi, by’umwihariko ku rwego mpuzamahanga. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gikomeye ku Isi cya Billboard, aho yasobanuye ko atajya yohereza indirimbo ku muhanzi atayizeye cyangwa ngo ayemere 100%.

Diamond, umaze kugira uburambe n’ibihe bikomeye mu muziki w’Afurika, yavuze ko intego ye ari uko igihe cyose akoranye n’undi muhanzi, indirimbo igomba kuba hit, kuko iyo ibaye mbi bishobora kugira ingaruka ku mikoranire y’ahazaza.

Yagize ati:“Mu gihe indirimbo itanyuze sinayohereza umuhanzi. Niba nzi neza ko nshobora kohereza Chris Brown indirimbo, kandi na we akayikora neza, kuki namuha indirimbo itari nziza? Ni ngombwa kubanza kubona indirimbo ikomeye, ifite urwego mpuzamahanga, kugira ngo nidukorana izagere ku ntego

Yakomeje asobanura ko gukorana n’abahanzi b’ibyamamare bisaba ubushishozi no kubaha igihe cyabo, kandi ko iyo indirimbo bahawe itabatlye nziza, bishobora gutuma batongera kugaruka.

Yagize ati:“Umuhanzi umwe ashobora kubona icyerekezo cy’indirimbo runaka, ariko undi ntabibone kimwe. Ni yo mpamvu natwe nk’abahanzi tugomba kubahana. Iyo wohereje indirimbo ku muhanzi ntibe hit, ushobora kutongera kubona amahirwe yo gukorana na we ukundi.”

Diamond Platnumz, umaze gukorana n’abahanzi batandukanye barimo Ne-Yo, Rick Ross, Omarion, na Morgan Heritage, akomeje kwagura ibikorwa bye mu ruhando rw’umuziki mpuzamahanga, kandi ibyo avuga bigaragaza uburyo aharanira ubuziranenge mu byo akora byose.

Diamond Platnumz avuga ko gukorana n'abahanzi nka Chris Brown bisaba kububaha

Chris Brown ni umwe mu bahanzi bakunzwe ku rwego mpuzamahanga