Uyu rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko, yavuze ko icyatumye asohoka kare mu mukino wa Paris FC atari imvune ikomeye, ahubwo ko byari ukwitwararika no kwirinda kongera kugira ikibazo cyazamubuza gukina umukino wa nyuma utegerejwe na benshi.
Aganira n'igitangazamakuru cyo mu Bufaransa cya RMC Sport , Dembélé yavuze ko amaze imyaka myinshi ahanganye n’imvune zitandukanye, bityo ko yahisemo kwirinda mbere y’uyu mukino ukomeye cyane PSG itezeho amateka mashya yo kwegukana Champions League ya kabiri mu mateka yayo.
Yagize ati: “Nagize ibibazo byinshi by’imvune mu buzima bwanjye, haba nkiri hano muri PSG cyangwa nkiri ahandi. Kubera imikino ikomeye iri imbere cyane cyane ya nyuma, nahisemo guhagarara kare kugira ngo nirinde ibyago.”
Umutoza wa PSG, Luis Enrique na we yemeje ko nta kibazo gikomeye gihari ku buzima bwa Dembélé ndetse agaragaza icyizere ko azaba ameze neza ku mukino wa nyuma uzabera muri Hongiriya.
Enrique yavuze ko ikipe igiye gukoresha neza ibyumweru bibiri biri imbere mu gutegura abakinnyi, harimo kubaruhutsa no gukora imyitozo idasanzwe kugira ngo bazagere ku mukino bafite imbaraga zihagije.
Ati: “Tuzakora ibintu byinshi bitandukanye harimo no kuruhuka kuko na byo ni ingenzi. Dushobora no gukina umukino wa gicuti hagati yacu ubwacu.”
Mu yandi makuru ku mvune z’abakinnyi ba PSG, ni uko abakinnyi b’inyuma nka Nuno Mendes na Willian Pacho bongeye gukora imyitozo yoroheje hamwe n’abandi bakinnyi nyuma yo kumara iminsi badakina kubera ibibazo by’imvune.
Naho Achraf Hakimi we ari gukomeza imyitozo ku giti cye nyuma y’imvune yagize mu itako, ariko amakuru ava muri PSG avuga ko ari gukira neza kandi ko nawe ashobora kuzaba ahari ku mukino wa nyuma.
PSG izakina uyu mukino wa nyuma ishaka igikombe cya kabiri cya UEFA Champions League mu mateka yayo, mu gihe Arsenal yo ishaka icya mbere, no kongera gukora amateka i Burayi nyuma yo kwegukana Premier League y’uyu mwaka.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
