Davido yakeje D'Banj

Davido yakeje D'Banj

 Sep 24, 2024 - 16:15

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido yarase amashimwe mugenzi we D'Banj agaragaza uruhare afite mu mwuga we wa muzika ndetse n'imishinga bafitanye.

David Adedeji Adeleke amazina nyakuri ya Davido, yagaragaje ko umuhanzi mugenzi we bakomoka hamwe muri Nigeria, D'Banj ,ko ari wamukundishije injyana ya Afrobeats ikomeje kuzamura ibendera rya Nigeria ku ruhando mpuzamahanga.

Davido avuga ko mbere yumvaga ashaka gukora injyana z'amahanga, ariko ngo abonye uburyo D'Banj akora Afrobeats kandi neza yiyemeza nawe kuyikora kandi bihita binamuhira.

Aganira na MTV South Africa yagize ati "Guhera mu 2011 ntangira umuziki numvaga nshaka gukora injyana z'amahanga, gusa naje gukora Afrobeats bitewe na D'Banj. Nabonye uburyo akora ijyana Nyafurika nanjye bimpindura ibitekerezo."

"Nkibona uko D'Banj akora ibihangano bye kandi bikagera kure, nahise mpitamo gukora Afrobeats. Yambereye urugero rwiza cyane n'ubu ndacyamwigiraho. Ndifuza kumushimira kumugaragaro ibyo yankoreye."

Davido yakomeje avuga ko atari we gusa yafashije, kuko ngo yagize uruhare runini mu muziki wa Nigeria, ndetse ahishura ko bafitanye imishinga azatangariza abakunzi be mu minsi iri imbere.