Davido yahumurijwe na se nyuma yo gukubitwa incuro muri Grammy Awards

Davido yahumurijwe na se nyuma yo gukubitwa incuro muri Grammy Awards

 Feb 8, 2024 - 15:49

Umuhanzi Davido yatangaje amagambo y'ihumure papa we yamubwiye nyuma yo gutaha amara masa mu bihembo bya Grammy, nubwo bizwi ko atigeze amushyigikira mu muziki we akira muto.

Abanya-Nigeria bakomeje kurya karungu nyuma yuko nta muhanzi n'umwe wo muri iki utwaye igihembo muri Grammy, ibyo bemeza ko bibwe nta kabuza. Ku bw'ibyo, icyamamare mu muziki w'iki gihugu David Adeleke uzwi ku izina rya Davido wari umwe mu bari bahatanye mu byiciro bitatu, yahishuye ibyo papa we yamubwiye nyuma yo gutaha amara masa.

Mu kiganiro Davido yagiranye na Rolling Stone, yatangaje ko umubyeyi we Adedeji Adeleke yamuhamagaye akamubwira ko nubwo atatwaye Grammy, ariko n'ubundi akiri umunyabigwi, bityo ko kuba atatwaye igihembo nta cyo bivuze.

Adedeji Adeleke yahumurije umuhungu we Davido ku bwo kubura Grammy awards

Mu magambo ya Davido ati " Papa yabwiye ko ibya Grammy ntacyo bivuze, kuko nkiri umunyabigwi mu muziki." Nubwo uyu mubyeyi yabwiye amagambo meza umuhungu we, ariko akiri muto ntabwo yigeze yifuza ko umwana we akora umuziki.

Hagati aho, Davido akaba yari ahatanye mu byiciro bitatu birimo: Best African Music Performance, Best Global Music Album ndetse na Best Global Music Performance. Ntabwo ari Davido wari uhatanye muri Grammy awards wo muri Nigeria, kuko n'abandi barimo: Asake, Olamide, na Burna Boy nabo bari bahatanye muri ibi bihembo.

Davido ari kumwe na papa we