Davido na Chioma bagiye gukora ubukwe

Davido na Chioma bagiye gukora ubukwe

 Jun 11, 2024 - 11:59

Inkuru ikomeje guca igikuba muri Nigeria n'itariki y'ubukwe bwa Davido n'umugore we Chioma bamaze igihe babana, aho bazakora ubukwe bwa gakondo mu minsi mike ije.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, amakuru aremeza ko uyu mugabo w'imyaka 31 agiye gukora ubukwe bwa gakondo n'umugore we bamaranye igihe babana Chioma Avril Rowland.

Iyi nkuru y'ubukwe bwa Davido yacicikanye mu binyamakuru byo muri Nigeria, nyuma y'uko icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu witwa Stella Dimoko Korkus atangaje ko bazakora ubukwe ku wa 25 Kamena 2024.

Stella yarengeje ho ko ubwo bukwe buzabera muri hotel "Eko Hotel" iherereye i Lagos mu byumweru bibiri bigiye kuza. Aya makuru agiye hanze, mu gihe muri Gicurasi 2024 andi makuru yavugaga ko Davido na Chioma bagiye mu rukiko.

Davido na Chioma bakaba baratangiye gukundana bakiga muri Kaminuza nk'uko Davido yabitangaje, ndetse mu 2022 baje bapfusha imfura yabo y'umuhungu, nubwo mu 2023 Imana yabashumbushije bakibaruka impanga umuhungu n'umukobwa.

Davido na Chioma baba bagiye gukora ubukwe