Umukinnyi wa filime wo muri Portugal, Daniela Melchior, wakinnye muri filime nka "The Suicide Squad" na "Fast X", aherutse kugaragara asubiza abakunzi be bamubazaga ku mbuga nkoranyambaga ku by’inkuru zivuga ko yaba ari mu rukundo n’umukinnyi wa Real Madrid, Kylian Mbappé.
Ibi byatangiye ubwo ku rubuga rwa Instagram, umwe mu bafana yagize ati: “Ah ntarakunda se, umukobwa ntahwema gushyiraho amafoto ye…”
Daniela Melchior yahise amusubiza mu magambo akomeye, agira ati: “Bavandimwe , mujye hanze ku zuba, murabura vitamin D. Nizeye ko umunsi umwe ubuzima bwanyu buzaba bwiza ku buryo muzareka abandi bakabaho mu mahoro. Mbivuze mbikuye ku mutima, nibyo mbifuriza rwose.”
Nyuma y’igihe gito, uyu mukinnyi yahise asiba ayo magambo nta bisobanuro abanje gutanga, ibyongeye gutuma benshi bibaza impamvu yabimuteye.
Amakuru y’uko Daniela na Mbappé baba bari mu rukundo yaje gukara nyuma y’uko bombi bagaragaye bakurikirana ku mbuga nkoranyambaga, ariko kugeza ubu, nta gihamya cyerekana ko bafitanye umubano udasanzwe.
Ikigaragara ni uko iyi nkuru yatumye abakunzi babo n’abakurikira ku mbuga nkoranyambaga bibaza niba ibyo bihuha bizaba ukuri cyangwa ari amagambo y’abafana gusa.
Kylian Mbappé aravugwa mu rukundo na Daniela Melchior

