Dore bamwe mu byamamare bitanu bizwiho guhora byishyura amafaranga menshi mu kwiyogoshesha:
1. Cristiano Ronaldo
Rurangiranwa mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, azwiho kudacogora mu kwiyitaho.
Amakuru agaragaza ko atanga byibura ibihumbi 10 by'amadorari ni ukuvuga arenga miliyoni 14 z'amanyarwanda buri kwezi mu kwiyogoshesha no gutunganya isura ye, Ronaldo afite umwogoshi w’umwihariko uhora amuherekeza kugira ngo agaragare neza igihe cyose.
2. Paul Pogba
Umukinnyi w’Umufaransa, Paul Pogba, azwiho guhora ahindura imisatsi mu buryo bushya, harimo amabara n’imisusire idasanzwe.
Nubwo nta mibare ihamye ihari, amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Bufaransa avuga ko ashobora kuba atanga amadorari arenga 500 byibura ibihumbi 700 by'amanyarwanda buri cyumweru mu kwiyogoshesha.
3. DJ Khaled
Umuhanzi akaba n'umwe mu bavanga umuziki bakunzwe ku isi ukomoka muri Amerika, DJ Khaled, ni umwe mu byamamare bizwiho kudatandukana guhorana umucyo.
Ibyo bimutwara byibura amadorari igihumbi ni ukuvuga arenga miliyoni y'amanyarwanda buri kwezi, ikirenze kuri ibyo ni uko we agira abamwogosha bahorana aho agiye hose.
4. Usher Raymond
Usher Raymond, ni umwe mu bahanzi batita ku ijwi gusa ahubwo no ku isura yabo, kuko atanga amadorari 700 ni ukuvuga asaga miliyoni y'amanyarwanda buri uko yiyogoshesheje.
5. Jason Derulo
Uyu muhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azwiho guhora ahindura imisatsi mu buryo bugezweho. Ibyo bikaba bimutwara byibura ibihumbi 2 by'amadorari buri kwezi, ni ukuvuga arenga miliyoni 3.5 z'amanyarwanda.
Ronaldo ayoboye urutonde rw'ibyamamare bitanga agatubutse mu kwiyogoshesha ku Isi

