Cindy yibiye ibanga abahanzi ryatuma banyeganyeza urubyiniro

Cindy yibiye ibanga abahanzi ryatuma banyeganyeza urubyiniro

 Mar 8, 2024 - 11:09

Umuhanzikazi Cindy Sanyu uzwiho kuzamura ibyishimo by'abafana iyo ari ku rubyiniro, yatanze inama ku bahanzi zatuma bagera ku rubyiniro abafana bakajya mu bicu, harimo ko umuhanzi agomba kurekura amafaranga afatika mu kugura ibikoresho bya muzika.

Cinderella Sanyu umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko muri iyi minsi abakunzi b'umuziki basigaye bakunda umuziki w'imbonankubone (Live performance), bityo ko umuhanzi agomba gukoresha imbaraga kugira ngo ahuze n'ibyifuzo by'abafana.

Kuba abafana basigaye bakunda umuziki w'imbonankubone, nibyo byatumye Cindy ahishurira bagenzi be ibintu bashobora gukora abakunzi babo bagataha baryohewe, kandi n'abategura ibitaramo bakabigirira ikizere.

Cindy Sanyu yahaye abahanzi inama zatuma bitwara neza ku rubyiniro

Kuri Cindy, avuga ko ikintu cya mbere ku muhanzi, ari ukwiyemeza, akumva ko agomba gukora igitaramo kiza. Ikindi kandi, umuhanzi agomba gusohora amafaranga mu kugura ibikoresho by'umuziki bikoreshwa n'abamufasha, haba bande, ababyinnyi ndetse n'abandi. Cindy, avuga ko umuhanzi agomba kuba yiteguye kurekura amafaranga.

Yitanzeho urugero, avuga ko mu myaka nk'icumu ishize, yasohoye amafaranga agura ibikoresho bikoreshwa na bande ye, none ngo kuri ubu yabaye umwizerwa mu gukora ibitaramo bishimishije. Yunzemo ko abahanzi bagomba gukora imyitozo kenshi, ndetse kandi ukizera ko abakunzi bawe nabo baza kwishimira ibyo urabakorera.

Cindy, ashimangira ko gukora imyitozo cyane uri kumwe nabagufasha ku rubyiniro, bituma nawe ubwawe wiyungura ubumenyi butandukanye, ndetse kandi ngo bituma ijwi ryawe riba ryiza, ikindi ukaba wazamura ikizere wigirira iyo uri ku rubyiniro.

Cindy Sanyu aravuga ko umuhanzi agomba kuba yiteguye gushora amafaranga niba wifuza gukora igitaramo kiza