Chris Brown yivanze mu ntambara ya T-Pain na Drake

Chris Brown yivanze mu ntambara ya T-Pain na Drake

 Jun 30, 2025 - 15:03

Mu gihe intambara y'amagambo hagati y'umuraperi Drake n'umuhanzi T-Pain ikomeje gufata indi ntera, bidatinze Chris Brown yayivanzemo ndetse ntiyatinya no kugaragaragaza uruhande ahagazeho.

Uyu mwuka mubi watangiye nyuma y’uko T-Pain atangaje ko atishimiye imyitwarire ya Drake, wamaze igihe avuga ko agiye gusezera mu muziki gake gake, ariko agakomeza gusohora indirimbo nshya nk’aho ntacyo yavuze. Ibyo T-Pain yavuze byakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma Drake na we asubiza avuga ko T-Pain amaze igihe kinini amugirira ishyari.

Ibyo byatumye abakunzi ba Drake batangiza ibitero kuri T-Pain ku mbuga nkoranyambaga, bamushinja ishyari ndetse no kudaha agaciro ibyagezweho na Drake mu rugendo rwe rw’umuziki.

Nyamara mu buryo butunguranye, Chris Brown yifashishije Instagram Story ye maze ashyigikira T-Pain, amushimira ku bw’uruhare rukomeye yagize mu iterambere ry’injyana ya R&B n’umuziki muri rusange.

Yagize ati:“Igitekerezo kitabogamye… @tpain ni umwe mu bahanzi b’ibigwi (GOATs) mu gihe cyanjye!! Nguhaye indabo zawe!! Uri umwe mu batangije byinshi. Ndagukunda muvandimwe.”

Chris Brown yavuze ko T-Pain ari umwe mu bahanzi bamugize uwo ariwe, ndetse ko akwiye guhabwa icyubahiro cyuzuye nk’umwe mu ntwari z’umuziki w’iki gihe.

Iyi mvugo ya Chris Brown yakiriwe neza n’abafana ba T-Pain, bamwe batangaza ko ari ngombwa ko abahanzi bubahana kandi bagaragaza ukuri mu ruhando rw’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

T-Pain amaze iminsi aterana amagambo na Drake 

Chris Brown yagaragaje ko ahagaze ku ruhande rwa T-Pain