CECAFA-U18:Amavubi yanyagiye Sudani y'epfo agera muri ½

CECAFA-U18:Amavubi yanyagiye Sudani y'epfo agera muri ½

 Dec 1, 2023 - 14:21

Ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 18 yageze muri kimwe kabiri cya CECAFA-U18 nyuma yo gutsinda Sudani y'epfo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gtanu nibwo ingimbi z'u Rwanda zagombaga gukina umukino wa nyuma mu matsinda ya CECAFA y'abatarengeje imyaka 18, aho basabwaga gutsinda kugira ngo babashe kugera muri kimwe cya kabiri.

Aba basore b'u Rwanda batsinze umukino wa mbere wabahuje na Somalia ariko batsindwa umukino wa kabiri wabahuje na Kenya, Bivuze ko bari bafite amanota atatu gusa mu itsinda A.

Aba basore bakoze icyo basabwaga uyu munsi batsinda Sudani y'epfo ibitego 3-0. U Rwanda rwabonye igitego cya mbere ku munota wa 37 cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier, icya kabiri kiboneka ku munota wa 63 kuri penariti yatewe na Hoziyana Kennedy, naho icya gatatu gitsindwa na Irakoze jean Paul.

Ibi byahise bituma bahita bakatisha itike ya kimwe cya kabiri aho bazamukanye na Kenya iyoboye itsinda.

Wari umukino utoroshyw hagati y'ingimbi z'u Rwanda n'iza Sudani