Mu nyandiko yaje guhita isibwa ku rubuga X rwahoze ari Twitter, Cardi yaranditse ati: “Nakundaga guseka no kuba umunebwe ariko uyu munsi ngiye kwiyerekana.” Yagaragaje aya marangamutima ashyiraho amashusho ya Taylor Swift arimo kuririmba kuri Radiyo BBC 1 Live Lounge muri 2019, nubwo amajwi ari muri ayo mashusho ari aya Beyoncé.
Abafana bakozwe ku mutima n’izi mpinduka za Cardi B, nubwo bamwe babifashe nko kugaba igitero kuri Taylor Swift.
Icyakora, Cardi B yihutiye kubisobanura maze aragaruka arandika ati:“Amashusho yari ayo kubasetsa, yasaga n’ibitekerezo byange. Mutuze!.”
Ibi bibaye mu gihe Cardi B ari mu nzira zo gutandukana na Offset, uherutse kumuhatira gusinya impapuro za gatanya, ndetse Cardi B aracyitegura kumurika alubumu ye ya kabiri imaze gihe kinini itegerejwe ariko ntisohoke.
