Byinshi ku muzingo mushya wa Yemi Alade wabaye isereri

Byinshi ku muzingo mushya wa Yemi Alade wabaye isereri

 Jun 1, 2024 - 15:37

Umuhanzi wo muri Nigeria Yemi Alade yasobanuye byinshi kuri album nshya yise "Label Queen" yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'izina yayihaye.

Umuririmbyikazi wo muri Nigeria Yemi Eberechi Alade amazina nyakuri ya Yemi Alade, yateguje abakunzi be Album nshya yise "Rebel Queen" izasohoka vuba nubwo atavuze itariki.

Mu kiganiro n'itangazamakuru i Lagos muri Nigeria, yatangaje ko impamvu album ye yahisemo kuyita ririya zina, ngo ni uko amaze kurambirwa mu matwiye ye album ziri mu njyana imwe ya Afrobeats.

Kuri Alade, avuga ko yiyumva nk'umuntu utajya uva ku izima mu bikorwa no mu magambo, bityo akaba yarumvaga nta kundi yakwita album ye atari ukuyita ‘Rebel Queen’, aho ashimangira ko ikoze mu njyana zitandukanye.

Yunzemo ko album ye iriho indirimbo zicurangitse mu njyana ya pop igenzweho, ndetse niyo mu bihe bahise, akaba ashimangira ko buri ndirimbo yose iriho ikoze mu buryo bwihariye haba mu njyana no mu miririmbire.

‘Rebel Queen’ ikazaba ibaye album ya Gatandatu ya Yemi Alade aho igizwe n'indirimbo 16 ndetse akaba yavuze ko hariho n'abanzi bo mu Mahanga atavuze amazina.

Yemi Alade yateguje Album ya Gatandatu