Mu cyumweru gishize, Wakazi yasohoye indirimbo nshya yise “CROOKED CROWN”, irimo amagambo akomeye yibasira Khaligraph Jones. Iyo ndirimbo benshi bafashe nka “diss track” irimo amagambo amuhangara ku mugaragaro, igaragaramo ubuhanga mu mirongo, mu myandikire ndetse no mu gutanga ubutumwa.
Khaligraph ntiyatinze gusubiza, ariko aho gukora indirimbo nk’uko byari byitezwe n’abatari bake, yahisemo gutanga isezerano rikomeye, aho yavuze ko atazasubiza Wakazi mu buryo bw’indirimbo, keretse iyo ndirimbo “Crooked Crown” imaze kugira abayirebye nibura ibihumbi 100 kuri YouTube.
Kugeza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga 2025, hashize iminsi itatu iyo ndirimbo isohowe, ariko abantu 8,300 gusa ni bo bamaze kuyireba. Ibi bivuze ko hakiri intera ndende ngo icyo Khaligraph yasabye gishyirwe mu bikorwa.
Abafana ba Hip-Hop mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bategereje n’amatsiko menshi kureba niba Wakazi azashobora kugera kuri iyo ntego Khaligraph yatanze, bityo bikamuha impamvu yo kumusubiza binyuze mu ndirimbo.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibyo Khaligraph yavuze bishobora kuba ari uburyo bwo kwirinda gusubiza indirimbo ikomeye Wakazi yamugeneye. Abandi bo babifata nk’ishusho y’uko Hip-Hop yo muri aka karere ikura, aho abahanzi batagihangana mu magambo gusa ahubwo bihatira guhanga ibihangano bifite ibisobanuro n’umurongo.
Wakazi yakoze indirimbo asa n'uwibasira Khaligraph Jones
Khaligraph Jones yanze gusubiza Wakazi wamwibasiye
