Busta Rhymes yahakanye ibyo ashinjwa n'uwahoze ari umukozi we

Busta Rhymes yahakanye ibyo ashinjwa n'uwahoze ari umukozi we

 Aug 8, 2025 - 13:44

Umuraperi w'Umunyamerika, Busta Rhymes yamaganiye kure ikirego cyo gukubita no gukomeretsa uwahoze ari umukozi we, Dashiel Gables yamureze avuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro.

Umuririmbyi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Busta Rhymes, yahakanye ibirego byatanzwe na Dashiel Gables, wahoze ari umukozi we, uvuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri ndetse agashyirwaho igitutu cyatumye abura akazi mu ruganda rw’umuziki.

Nk’uko Gables abitangaza, ngo yakubitiwe mu cyumba cyo kwakiriramo abantu muri hoteli imwe iherereye Brooklyn, nyuma y’uko asubije ubutumwa bugufi bwari bwohererejwe n’umukobwa we. Avuga ko icyo gikorwa cyamukomerekeje ku buryo cyamuciye intege mu buzima bwe bw'umwuga.

Busta Rhymes, abinyujije mu itangazo, yahakanye ibyo aregwa byose, abyita ibinyoma bidafite ishingiro, ndetse atangaza ko na we agiye gutanga ikirego kugira ngo yirengere.

Icyo kibazo gikomeje gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, mu gihe impande zombi zikomeje gutanga ibisobanuro.

Busta rhymes yateye utwatsi ibyo ashinjwa