Burna Boy yakoze benshi ku mutima

Burna Boy yakoze benshi ku mutima

 Dec 3, 2025 - 09:39

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Burna Boy, yakoze benshi ku mutima nyuma yo gutangaza ko azishyurira ibikewe byose mu gushyingura abantu bane bishwe mu gitero cyabereye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwana w'imyaka ibiri.

Abahitanywe n’icyo gitero ni abana batatu n’umuntu mukuru bafite imyaka 8, 9, 14 na 21.

Burna Boy yabwiye Hollywood Unlocked ko yumvise ababaye cyane ubwo yumvaga inkuru y’icyo gitero kuri radiyo mu kiganiro The Breakfast Club. 

Ku bw’icyo, yahise afata icyemezo cyo gufatanya n’abayobozi b’aho ibyo byabereye ndetse na Jason Lee, Visi Meya wa Stockton, kugira ngo bafashe imiryango yabuze ababo.

Uyu muhanzi yashimangiye ko igikorwa cye kigamije korohereza imiryango yakomeretse no kubereka ko atari bonyine muri ibyo bihe bitoroshye.

Burna Boy agiye gukora igikorwa cyakoze benshi ku mutima

Burna Boy agiye gufasha abantu bagize ibyago