Bruce Melodie yahishuye uburyo abahanzi bo muri Nigeria bamwahagije

Bruce Melodie yahishuye uburyo abahanzi bo muri Nigeria bamwahagije

 Feb 24, 2024 - 13:05

Bruce Melodie yatangaje ko kuva kera yifuza gukorana n'abahanzi bo muri Nigeria, gusa ko byamubereye iyanga, kubera uburyo aba bahanzi bagorana.

Umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie uri kubarizwa mu gihugu cya Kenya, yahishuye ko yagerageje gukandira ku bahanzi bo muri Nigeria ngo bakorane indirimbo ariko bikagora.

Bruce Melodie yahishuye uburyo bigoye gukorana n'abahanzi bo muri Nigeria 

Yavuze ko yahoze yifuza gukorana n’abahanzi bakomeye bo muri Nigeria barimo Davido, Tekno, na Burna Boy, ariko ko bigoye.

Aganira na Citizen Radio yo mu gihugu cya Kenya akabazwa ku bijyanye n’indirimbo yakoranye n’abahanzi batari abo muri Afurika y’iburasirazuba, ni bwo yasubije ko yagerageje gukorana n’abahanzi bakomeye bo muri Nigeria, ariko bikagorana.

Yagize ati:”Abahanzi bo muri Nigeria biragoye gukorana na bo! Mu minsi yashize nagerageje gukorana n’abahanzi batandukanye nka Tekno, Burna Boy na Davido, cyane ko bari baje i Kigali, gusa ntabwo biba byoroshye.

Abajijwe niba bitaba byaratewe n’amafaranga bamusabye akayabura, Bruce Melodie yavuze ko nta mafaranga bamusabye.

Yagize ati:”Ntabwo baguca amafaranga, ahubwo bumva indirimbo zawe bakakubwira ko ari nziza, ariko gukora ugategereza ugaheba, wajya no muri studio bakanga kuza.

Bruce Melodie yavuze ko kuva kera yifuza gukorana n'abahanzi barimo Tekno, Burna Boy na Davido

Icyakora abajijwe ku bahanza baba baramukoze ibyo avuga, yaruciye ararumira avuga icyango ari uko ibyo avuga ari ukuri, ari na yo mpamvu atari byiza ko yabavuga mu mazina.