Bruce Melodie arashaka Grammy Award hasi hejuru

Bruce Melodie arashaka Grammy Award hasi hejuru

 Apr 1, 2025 - 22:51

Ku nshuro ya kabiri Bruce Melodie uri mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, yongeye kugaragaza ko anyotewe no kuzana Grammy mu Rwanda ndetse ahamya ko umuntu utamubonamo ubwo bushobozi yaba afite ikibazo.

Ibi yabitangaje abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yongeye gushimangira ko bizatinda ariko agashyira agacyura Grammy Award mu rwa Gasabo, ndetse asaba abantu kuzamwibutsa ibi yavuze.

Bruce Melodie ahamya ko ibyo ari ibintu byigaragaza, ndetse ko umuntu utabibona yaba atareba kure.

Muri ubwo butumwa yagize ati "Niba ahazaza hanjye utabonamo Grammy, ntabwo ureba neza bihagije (Ntabwo ureba kure). Ubu butumwa muzabunyibutse"

Ntabwo ari ubwa mbere Bruce Melodie agaragaza ko azashyira akazana Grammy Award mu Rwanda, kuko ku nshuro ya mbere yabivuze mu Ugushyingo 2023.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Threads muri icyo gihe, yagize ati "Mwite ku magambo yanjye, umunsi umwe nzazana ibihembo bya Grammy mu rw'imisozi igihumbi."

Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n'abantu biganjemo abafana be n'abakunzi b'umuziki nyarwanda muri rusange bamwifuriza amahirwe masa, ariko kandi bishimira ko abahanzi Nyarwanda nabo batangiye gutekereza ku bihembo mpuzamahanga nka Grammy.

Iyo avuze kuri iyi ngingo abantu benshi ntibabishidikanyaho cyane, dore ko yatangiye gukora indirimbo zishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga uhereye kuri album aherutse gushyira hanze yise 'Colorfull Generation' yahurijeho ibyamamare bitandukanye muri Afurika.

Bruce Melodie kandi kugeza ubu ari mu bahanzi bibitseho ibihembo byinshi mu Rwanda, birimo no kuba ari wenyine wabashije kwegukana igihembo cya 'Trace' mu 2023 cy'umuhanzi Nyarwanda mwiza w'umwaka.

Uyu muhanzi kandi, ni umwe mu Banyarwanda bakunze guhatanira ibihembo hanze y'u Rwanda aho usanga abihanganiye n'ibihangange birimo Diamond, Davido, Burna Boy n'abandi.

Kugeza ubu Element niwe muhanzi nyarwanda rukumbi wagerageje amahirwe yo guhatana muri Grammy, aho umwaka ushize yari yatanze indirimbo ye 'Milele' ngo isuzumwe niba yazahatanira Grammy mu cyiciro cya 'Best African Music Performance' gusa amahirwe ntiyamusekeye.

Bruce Melodie yongeye gushimangira ko azashyira akazana Grammy mu Rwanda

Bruce Melodie mu 2023 yegukanye Trace Awards ubwo ibi bihembo byatangirwaga mu Rwanda