Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Mbosso, yatangaje ko nta gahunda yo gukora umuziki ubuzima bwe bwose afite, ndetse ngo afite gahunda yo kureka umuziki akabaho mu buzima busanzwe.
Mbosso yatangaje afite gahunda yo kureka umuziki
Ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru by’iwabo, Mbosso yagize ati:”Hari igihe kizagera nkumva birahagije, sinavuga ngo ni muri uyu mwaka kuko Imana ni yo igena byose, gusa hari igihe nihaye numva ko kizaba gihagije.
Ndashaka kuba mu buzima butandukanye n’umuziki. Umuziki ni ikintu kiza, ni impano Imana iduha ikadutunga, ariko mu muziki duhuriamo n’ibindi bintu byinshi abafana bataba baz, urwango, intambara, umutima mubi, muri make mu muziki habamo byinshi.
Bosso avuga ko n'ubwo umuziki umutunze ariko ubamo byishi bimuca intege
Nye by’umwihariko isi ya muzika irangora cyane, ari na yo mpamvu mba nifuza gukora umuziki mu buryo bwanjye, ntagamije ko banshima cyangwa ngo bamenye, ari na yo mpamvu igihe nikigera mutazatungurwa no kumva mabwiye ko mvuye mu muziki.”