Ibi bibaye nyuma yuko uyu muraperi agurishije amatike 10 gusa muri buri mujyi yari kuzataramiramo, nkuko byatangajwe na Philip Stengel wari uri mu bari bashinzwe kumutegurira ibyo bitaramo.
Icyakora, Shmurda yasabye imbabazi abafana nyuma y’uko ibitaramo bye bihagaritswe, avuga ko yicuza kuba yarakoranye n'abarimo Philip Stengel mu gutegura tour ye, ashimangira ko iki kibazo agiye kukijyana mu nkiko.
Ibyo bitaramo (tour) bye byiswe “Still Alive Tour”, byari biteganijwe ko bizatangira ku ya 15 Gicurasi bikazarangira ku ya 19 Kamena uyu mwaka, aho yari kuzataramira mu mijyi ikomeye nka Washington D.C., Los Angeles, Houston, na Boston.
Shmurda arashaka kujyana mu nkiko abamufashaga gutegura ibitaramo bye
Shmurda yagurishije impuzandengo y'amatike 10 muri buri mujyi yari kuzataramiramo
Bobby Shmurda yasabye imbabazi abafana be
