Blu*3 yavuze akari i Murori

Blu*3 yavuze akari i Murori

 Jun 2, 2024 - 17:54

Abahanzikazi bo muri Uganda babarizwa mu itsinda rya Blu*3 rigizwe n'abarimo Cindy Sanyu bavuze amarangamutima yabo nyuma y'uko batandukanye nuko baje kongera kwiyunga.

Itsinda rya Blu*3 rigizwe  n'abaririmbyikazi aribo Jackie Chandiru, Lilian Mbabazi, na Cindy Sanyu batangaje byinshi nyuma yo gutandukana kwabo mu myaka yashize nuko bongeye kwiyunga n'ingorane bahuze nazo muri ibyo bihe.

Mu kiganiro bagiranye n'umuhanzi akaba n'umunyamakuru Juliana Kanyomozi ku muyoboro we wa You Tube, buri wese yirekuye avuga ikiri ku mutima we, aho Cindy  na Liliane Mbabazi bavuze ko bakimara gutanduka, baciye mu bihe bikomeye cyane byabashavurije umutima.

Ni mu gihe Jackie Chandiru we yongeye kugaruka ku buryo yabaswe n'ibiyobyabwenge kubyigobotora bikaba ingorabahizi n'ibindi bizazane yahuye nabyo.

Itsinda rya Blu*3 ryo muri Uganda 

Ku bijyanye no kongera kwiyunga kwabo, bavuze ko byari ibintu bikomeje cyane, kuko ngo byajemo amarira menshi, gusabana imbabazi ndetse no kurwana, ariko bashimangira ko byose byaje kurangira bongeye kunga ubumwe none ubu bakaba ari inshuti z'akadasohoka.

Mu mpera z'umwaka washize, nibwo abakunzi b'umuziki muri kano Karere batunguwe no kumva ko itsinda rya Blu*3 rigiye kongera kwihuza nyuma y'imyaka 15 yari ishize risenyutse, dore ko ryashinzwe mu 2004, ndetse mu itangazo iritsinda ryasohoye ubwo ryongeraga kwihuza, ryavuze ko rifite igitaramo ku wa 22 Kamena 2024 i Kampala.