Icyamamare mu muziki wa Kenya, Bien Aimé Sol akaba umwe mu bari bagize itsinda rya muzika ryitwaga Sauti Sol ryaje gusenyuka, yanenze bikomeye Leta ya Kenya irasa abaturage b'abasivile nta n'intwaro baba bitwaje.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko atumva uburyo Leta itajya ifata iya mbere ngo irwanye abitwaje intwaro, ariko iteka igahora yiteguye kurasa inzirakarengane z'abasivile.
Ati:"Ni gute Leta itajya ikora igikorwa cyo kurwanya abitwaje intwaro, ariko igahora yiteguye kurasa inzirakarengane z'abasivile?"
Igihugu cya Kenya, cyikaba gikunze kwibasirwa n'ibitero by'umutwe ugendera ku mahame akaze ya kisilimu wa Al-Shabaab ukorera muri Somalia, ndetse ukaba ukunze kugaba ibitero byivugana imbaga mu ntara zinyuranye z'Igihugu.
Bien Aimé Sol atangaje ibi, nyuma y'imyagaragambyo ikaze iherutse kubera mu gihugu cya Kenya, bigatuma abasivile bamwe bahasiga ubuzima barashwe n'ingaho z'igihugu.
Iyi myigaragambyo yakozwe n'urubyiruko rwiswe Generation Z, rukaba rwarasabaga ko Inteko Ishinga Amategeko ihagarika itegeko ryo kuzamura imisoro yarimo yigaho, ndetse birangira na Perezida yemeye ubusabe bwa rubanda.
Bien Aimé yamaganye Leta ya Kenya
