Palace yari yabonye itike yo gukina Europa League nyuma yo kwegukana FA Cup i Wembley, ariko UEFA yahise iyimanura nyuma yo gusanga yararenze ku mategeko agenga gutunga amakipe menshi icyarimwe.
Ibi byatewe no kuba Eagle Football Group ya John Textor yari ifite 43% by’imigabane muri Palace na 77% muri Lyon, mu gihe amakipe yombi yari yarabonye itike ya Europa League.
Iki cyemezo cya UEFA cyahise gihesha Nottingham Forest, yari yarabonye itike ya Conference League, umwanya wa Palace by’agateganyo.
Palace ntiyabyemeye, maze yihutira kujuririra Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino (CAS), ndetse n'umunyemigabane mukuru w’iyi kipe, Steve Parish, yitabiriye iburanisha ryabereye i Lausanne mu Busuwisi.
Palace yasobanuraga ko uruhare rwa Textor kuri Selhurst Park(sitade ya Crystal Palace) rutari rufite ububasha bukomeye, cyane ko yamaze kwegura ku buyobozi bwa Lyon no kugurisha imigabane ye muri Palace ku mushoramari w’Umunyamerika, Woody Johnson.
Nk’uko The Times ibivuga, Palace yanateganyaga kugaragaza imikoranire iri hagati y’umukire Evangelos Marinakis, wa Nottingham Forest, na Textor, kuko mu mwaka ushize abakinnyi batandatu bamaze kwimurwa hagati y’amakipe yabo.
Ni mu gihe ubwo Textor yayoboraga Palace na Lyon, Textor bahererekanyije umukinnyi umwe gusa, myugariro Jake O’Brien.
N’ubwo Palace yegukanye Community Shield itsinze Liverpool kuri penaliti ku Cyumweru gishize, CAS yemeje ko izakina Conference League, aho izatangira mu ijonjora rya gatatu, third qualifying round.
Muri iyi mpeshyi, Nottingham Forest yasinyishije abakinnyi babiri bavuye muri Botafogo (ikipe ya Textor) ndetse igurisha Danilo muri iyo kipe, mu gihe umunyezamu Matt Turner yerekeje muri Lyon, bishimangira umubano waba baherwe bombi nk'uko Crystal Palace ibigaragaza.
Mu mpera z'icyumweru gishize Crystal Palace yatwaye Community Shield itsinze Liverpool kuri penariti
Crystal Palace yari yabonye itike ya UEFA Europa League nyuma yo gutsinda Manchester City 2-0
