Beyoncé na Kendrick Lamar bahataniye igihembo muri Emmy Awards 2025

Beyoncé na Kendrick Lamar bahataniye igihembo muri Emmy Awards 2025

 Jul 15, 2025 - 20:24

Abahanzi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Beyoncé na Kendrick Lamar, bashyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Emmy Awards 2025, mu cyiciro cyita ku biganiro cyangwa ibitaramo byatambutse mu buryo bwa Live bikigarurira imitima ya benshi.

Beyoncé yatoranyijwe binyuze mu gitaramo cye cyakunzwe cyane kitwa “Beyoncé Bowl”, cyatambutse kuri Netflix ku munsi wa Noheri ubwo habaga umukino wa NFL. Iki gitaramo cyamuhesheje amahirwe kubera uburyo cyateguwe neza, imbyino, indirimbo, n’imyambaro yihariye, byose bigaragaza ubuhanga n’ubunararibonye afite mu muziki.

Na ho Kendrick Lamar, umwe mu baraperi bakunzwe cyane, yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira igihembo kubera igitaramo cya Super Bowl LIX Halftime Show yakoze kikanyura Apple Music, muri Gashyantare 2025. Yari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye nka SZA, aho bose berekanye ubuhanga n’imbaraga mu myiyerekano y’amajwi n’amashusho.

Ibyo bitaramo byombi bizaba bihataniye igihembo mu cyiciro cya Outstanding Variety Special (Live), icyiciro kigenerwa ibitaramo byagiye bitambuka mu buryo bwa Live bikagera ku rwego rwo hejuru mu myiteguro, imigendekere, n’uko byakiriwe n’ababirebye.

Abakunzi b’umuziki n’abafana b’aba bahanzi bombi barategereje n’amatsiko kureba uwo igihembo kizahabwa, mu muhango uteganyijwe kuzabera I Los Angeles ku itariki ya 14 Nzeri 2025.

Ibi bihembo ni ikimenyetso cy’uko ubuhanzi bwabo bukomeje kugira ingaruka nziza ku ruhando mpuzamahanga, kandi ni icyubahiro gikomeye ku rugendo rwabo rwo guteza imbere umuziki n’imyidagaduro.

Beyoncé na Kendrick Lamar bahanganye igihembo muri Emmy Awards 2025