Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na 'Complex', ahishura ko yafashe icyemezo cyo gukorana na Wizkid indirimbo yitwa 'Gimme Dat' kuko yabonaga nta wundi muhanzi ushobora kuririmba neza Afrobeats nka we.
Ati:"Nta wundi muntu n'umwe wari ukwiye muri iriya ndirimbo (Gimme Dat) uretse Wizkid...kandi buri wese arabizi ko Wizkid ari umwami wa Afrobeats."
Ibi yabivuze mu gihe muri Nigeria hahora impaka zabuze gica bibaza umuhanzi urenze hagati ya Wizkid, Davido na Burna Boy, ndetse no ku rutonde rw'indirimbo 50 z'ibihe byose za Afrobeats rwakozwe na Billboard indirimbo ya Wizkid ntabwo ari yo iyoboye kuko iza imbere ari 'African Queen' ya 2Baba.
Ayra Starr yavuze ko abona Wizkid nk'umwami wa Afrobeats
Wizkid yatewe icyotezo cyo kuba umwami wa Afrobeats
