Ariana Grande yaremye agatima abakunzi be

Ariana Grande yaremye agatima abakunzi be

 Jul 16, 2025 - 23:00

Umuhanzikazi w'icyamamare, Ariana Grande, yahakanye amakuru yavugaga ko agiye guhagarika umuziki nyuma yo kwemeza ko hari filime ikomeye agiye kugaragaramo. Ibi yabigarutseho uyu munsi ku wa Gatatu, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Ariana Grande yashyizeho amashusho ye aririmba mu birori bya Met Gala 2024, ayaherekeresha amagambo agira ati: "Birasekeje cyane ko mwatekereje ko n’abonye akazi kenshi nahita ndeka kuririmba no gukora umuziki… !!!” Yakomeje agira ati: “Ni bwo buzima bwanjye kuva kera. Buri kintu kigomba kubona umwanya wacyo, harimo n’umuziki."

Uyu mukobwa w’imyaka 32 aherutse kwemezwa nk’umwe mu bakinnyi bakoresha ijwi ryabo muri filime nshya yitwa "Oh, the Places You’ll Go!", ishingiye ku gitabo cya Dr. Seuss, izayoborwa na Jon M. Chu usanzwe azwi mu kuyobora izindi filime zakunzwe nka "Wicked".

Nyuma y'ayo makuru y'ikoreshwa rya Ariana Grande muri iyo filime, abafana bari batangiye kugira impungenge ko uyu muahanzikazi ashobora kuba agiye guhindura icyerekezo, ariko we yagaragaje ko umuziki ari igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwe kandi ko atazigera awutererana.

Ariana Grande nta gahunda afite yo kureka umuziki 

Ariana Grande avuga ko nta kintu na kimwe cyamubuza gukora umuziki