Babikesheje intsinzi ya iPhone 16e, Apple yabashije kwigarurira amasoko mashya itari isanzwe ifite, bituma ibicuruzwa byayo byiyongera ndetse n’isoko ryayo ryaguka.
Ku rundi ruhande, Samsung yamanutse ku mwanya wa kabiri aho yihariye 18 ku ijana(18%) by'isoko, ibintu ibintu bihuzwa no gutinda gushyira hanze telefoni zabo nshya za Galaxy S25.
Uyu mwaka kandi wazanye intsinzi ku yandi masosiyete nka Xiaomi, Vivo na OPPO, yagaragaje ubwiyongere bugaragara mu kugurisha.
Nubwo ubwiyongere bw'isoko rya terefone zigezweho (smart phone) bwageze kuri 3%, mu gihembwe cyambere cy'uyu mwaka, ibibazo by'ubukungu bishobora kugira ingaruka ku isoko ry'izi telefone mu bihembwe biri imbere.
