Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu kandi kizunamira abanyapolitiki bagize uruhare mu kurwanya politiki y’amacakubiri ndetse bishwe bazira ukwemera kwabo mu gihe cya Jenoside yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.
Bazahabwa icyubahiro ku ya 13 Mata, umunsi wahariwe guha icyubahiro abanyapolitiki bo mu mashyaka ya politiki atandukanye bishyuye igiciro ntagereranywa kubera imyizerere yabo ya politiki yo kurwanya Jenoside.
Amazina icyenda mashya y’abanyapolitiki bamaganye ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu bikorwa byabo azashyirwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, akaba ari naho hashyinguwe abazize Jenoside barenga 14,400, barimo abanyapolitiki 12 bahagurukiye kurwanya ubutegetsi bwakoraga Jenoside.
Ku ya 13 Mata kandi ni bwo hazasozwa icyumweru cyo kwibuka, nubwo ibikorwa byo kwibuka bizakomeza haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo kugeza ku ya 19 Kamena.
Bagize ubutwari barwanya Jenoside mu duce bari batuyemo maze barokora ubuzima bw’abatutsi. Ariko, bishwe muburyo buteye agahinda, kubera ibikorwa byabo by’ubutwari byo kurwanya Jenoside.
Dore amazina yabo, imyanya yabo, n’amatariki biciwe:
1. Boniface Ngulinzira

Boniface Ngulinzira wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yashyigikiye ubumwe bw’u Rwanda mu biganiro by’amahoro ya Arusha, byahuzaga ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana n’inyeshyamba za FPR-Inkotanyi icyo gihe.
Yabonye ko ibiganiro by’amahoro ariwo muti ufatika wo guhagarika intambara hagati y’ingabo za guverinoma icyo gihe na FPR-Inkotanyi.
Kubera imyizerere ye ya politiki yo gushyira mu gaciro, Ngulinzira mu ntangiriro ya za 90 yitandukanije na MRND, ishyaka ryari ku butegetsi ry’intagondwa ryateje imbere amacakubiri.
Yavanywe muri guverinoma na Habyarimana mu 1993, ubwo yashingaga icyiswe guverinoma y’inzibacyuho yagutse yagombaga gukorana na FPR n’andi mashyaka ya politiki nk’uko amasezerano ya Arusha abiteganyaga.
Nk’uko ubuhamya bwatanzwe n’umukobwa we bubivuga, mu ntangiriro ya Jenoside yakorewe abatutsi, Ngulinzira yimuwe n’umuryango we n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro mu kigo cyabo cyahoze cyitwa ETO Kicukiro, gusa yaje gutereranwa kimwe n’abandi batutsi ibihumbi n’ibihumbi, ubwo izo ngabo zahitagamo kuva mu gihugu.
Yicishwe ku ya 11 Mata 1994 ku musozi wa Nyanza muri Kicukiro aho abantu ibihumbi bapfiriye nyuma yo kwihanganira urugendo ruba muri ETO Kicukiro rugereranywa n’urugendo rwo kujya i Golgotha rwakozwe na Yesu Kristo.
2. Godefroid Ruzindana
Godefroid Ruzindana wahoze ari perefe wa Kibungo (ubu akaba agizwe n’uturere twa Ngoma, Kirehe, Rwamagana na Kayonza) yarwanyije politiki ya Jenoside ndetse we n’umuryango we baricwa.
Ruzindana yavuye mu ishyaka rya PSD. Yishwe muri Gicurasi 1994. Mbere yuko yicwa, yasimbuwe ku mwanya we n’intagondwa Anaclet Rudakubana wahise asohora imashini yica yahitanye ubuzima ibihumbi miri Kibungo no mu duce tuyikikije.
3. Jean-Groubert Rumiya
Mu Gushyingo 1992, Jean-Groubert Rumiya, wari umwarimu mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, yavuye muri MRND, ishyaka rya Perezida Juvenal Habyarimana, mu Gushyingo 1992 mu rwego rwo kwamagana ihohoterwa ryakorerwaga abatutsi.
Kwegura kwe mu ishyaka ry’abahezanguni, byaturutse ku ijambo ryuzuye urwango ryavuzwe mu 1992 na Leon Mugesera, wari umwarimu mugenzi we muri kaminuza, aho yashishikarizaga ku mugaragaro Abahutu kwica Abatutsi.
Nyuma y’iryo jambo, bigaragara ko Rumiya yakozanyijeho n’ubutegetsi, abasaba kwitandukanya n’amagambo ya Mugesera. Ubwo babyangaga ahubwo bagahitamo gushyigikira Mugesera, Rumiya yahise yegura mu ishyaka, yaba umwe mu bagize biro ya politiki ndetse nk’umunyamuryango w’ishyaka burundu.
Rumiya yishwe ku ya 4 Gicurasi 1994.
4. Vincent Rwabukwisi
Vincent Rwabukwisi yari umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki wakoresheje urubuga rwe, ikinyamakuru Kanguka, mu guteza imbere amahoro n’ubwiyunge mu gihe ihohoterwa n’ivangura yari yo ntero mu itangazamakuru.
Yashinze Kanguka agambiriye kurwanya inkuru z’intagondwa zari zuzuyemo urwango. Nyuma, ubutegetsi bwa Habyarimana bwafashije Hassan Ngeze gutangiza ikinyamakuru Kangura kugira ngo ahangane na Kanguka, maze gihita gusohora amategeko icumi y’Abahutu ndetse n’izindi nkuru zirwanya Abatutsi.
Ku ya 11 Mata 1994, Rwabukwisi, wari na perezida washinze ishyaka rya politiki UDPR, yarishwe.
5. Jean-Baptiste Habyarimana
Jean-Baptiste Habyarimana yiciwe hamwe n’umuryango we
Jean-Baptiste Habyarimana, wahoze ari perefe wa perefegitura ya Butare (ahasigaye ubu ari mu turere twa Huye, Nyanza na Gisagara) yashyize ingufu mu bya politiki mu gukumira ihohoterwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yari umututsi. Ubwo Habyarimana yari perefe, ubwicanyi bw’abatutsi bwari bubujijwe i Butare kugeza ubwo asimbuwe n’undi we washyigikiye bikomeye Jenoside muri iyo perefegitura.
Habyarimana yamaganwe ku mugaragaro na Theodore Sindikubwabo, watangiye ku mugaragaro ubwicanyi muri Butare.
6. Calixte Ndagijimana
Calixte Ndagijimana
Calixte Ndagijimana yari burugumesitiri wa Commune Mugina mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama.
Umwe mu bari mu ishyaka rya MDR, yari umwe mu ba burugumesitiri batatu barwanyije Jenoside muri komini zabo kandi bishwe bazira ibyo bitekerezo. Yishwe ku ya 21 Mata 1994.
7. Narcisse Nyagasaza
Narcisse Nyagasaza yari burugumesitiri wa Commune Ntyazo ho mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Yari uwo mu ishyaka rya PL. Kimwe na Ndagijimana, Nyagasaza na we yarwanyije ubwicanyi muri komini ye ari na byo byatumye avutswa ubuzima bwe.
Yishwe ku ya 23 Mata 1994.
8. Jean-Marie Vianney Gisagara
Jean-Marie Vianney Gisagara yari burugumesitiri wa Commune Nyabisindu, no muri perefegitura ya Butare. Yari umuyoboke w'ishyaka PSD. Kimwe na Ndagijimana na Nyagasaza, Gisagara na we yarwanyije Jenoside yakorewe abatutsi. Yishwe ku ya 5 Gicurasi 1994.
9. Dr Theoneste Gafaranga
Theoneste Gapr yari umuganga wigenga wigenga wo mu ishyaka rya PSD. Yabaye visi perezida wa kabiri wa PSD. Yishwe ku ya 16 Mata 1994.
