Alikiba yaciye amarenga ko yashatse undi mugore

Alikiba yaciye amarenga ko yashatse undi mugore

 Jul 21, 2025 - 14:41

Umuhanzi w’icyamamare muri Bongo Fleva, Alikiba, yongeye kuvugisha benshi nyuma y’igihe yari amaze acecetse ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’urukundo. Nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we w’umunya-Kenya, Alikiba yari yari yaririnze kugaragaza ibimwerekeyeho mu bijyanye n’urushako rwe, ariko ubu asa nutangiye gukuraho urujijo.

Gusa kuri ubu, byemejwe ko yamaze kongera kurushinga, nyuma y’uko abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, ashyize hanze ubutumwa bukomoza ku mugore we mushya.

Mu butumwa bwamaze gushimangira byinshi, Alikiba yifurije isabukuru nziza umukobwa witwa @real_mellanin, akoresheje amagambo agira ati:"Isabukuru nziza mugore wanjye♥️"

Ubutumwa bwamuherekeje n’ifoto ya @real_mellanin, bwagize uruhare runini mu gutuma abakunzi ba Alikiba bamenya ko ari we mugore we mushya. Abafana be batandukanye bagaragaje ibyishimo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banabifata nk’intangiriro y’indi ntera y’ubuzima bwe bw’urukundo.

Ni inkuru nziza ku bakunzi b’uyu muhanzi umaze imyaka myinshi ari ku isonga mu njyana ya Bongo Fleva, kandi izamura icyizere ko ashobora gusubira mu bikorwa bya muzika n’umutuzo n'ibyishimo birambye.

Alikiba yaciye amarenga ko yashatse umugore uzwi nka @real_mellanin ku mbuga nkoranyambaga 

Alikiba yaciye amarenga ko yashatse undi mugore