Album ya Wizkid imaze imyaka 13 yatumye ahagurukana ubwishongozi

Album ya Wizkid imaze imyaka 13 yatumye ahagurukana ubwishongozi

 Jun 12, 2024 - 11:28

Umuhanzi wo muri Nigeria Nigeria Wizkid yikomanze ku gatuza nyuma y'imyaka 13 ishize asohoye album ya mbere, agira icyo asaba abafana batari bamusobanukirwa.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun amazina nyakuri ya Wizkid, yagaragaje ubwishongozi bukomeye nyuma y'uko album ye ya mbere yise 'Superstar' imaze imyaka 13 igiye hanze.

Mu butumwa umuririmbyi wa 'Essence' yashyize ku rukuta rwe rwa X, yashimye Imana ku bikorwa by'indashyikirwa yagezeho mu myaka 13 ishize asohoye album ye ya Mbere, ashimangira ko ubu ari umumiliyoneri.

Wizkid w'imyaka 33, yabwiye abafana be ko ari we wageze ku ntego mu buzima , abasaba kumenya neza umuntu watsinze mu buzima atari ibyo kwibeshyera.

Aya amagambo benshi bakaba bayasanisha nuko buri gihe agereranywa n'abandi bahanzi bo muri Nigeria barimo Davido na Burna Boy, ariko akaba asaba abafana kureba uwatsinze bya nyabyo.

Album Superstar, yagiye hanze ku wa 12 Kamena 2012, aho zimwe mu ndirimbo zariho ari nka: Don’t Dull’, ‘Pakuromo’, ‘Tease Me’, ‘Holla AT Your Boy’,  ‘I Love My Baby’ n'izindi.

Iyi album kandi, ikaba yarakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Empire Mates Entertainment, (EME) uyu muhanzi yabarizwagamo, nubwo nyuma yaje kuyivamo agashinga iye yise Starboy Entertainment.

Wizkid ari kwishimira ko Album ye ya mbere Superstar imaze imyaka 13 isohotse