Agatama no kudashaka bitumye ageza imyaka 105 akiriho

Agatama no kudashaka bitumye ageza imyaka 105 akiriho

 Nov 15, 2024 - 11:17

Umukecuru w'Umwongerezakazi Kathleen Hennings ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 105 y'amavuko, yahishuye ko kunywa inzoga no kudashaka ari byo bitumye ageza iyo myaka yose akiriho.

Ku myaka 105, Kathleen Hennings avuga ko kuramba kwe abikesha inzoga no kuba atarigeze ashaka.

Kathleen wavukiye i Brixton mu 1919, yizihirije isabukuru ye i Cheltenham aho ari mu kigo kita ku bageze mu zabukuru, aho yazamuye ikirahure cy'inzoga yakundaga abifashijwemo nshuti ze n'abakozi.

Kathleen yabayeho ubuzima bwiza nk'umucungamari i Londres, aho ku mugoroba yabyinaga ahitwa Covent Garden, mbere yo kwimukira muri Cotswolds mu 1965.

Igitekerezo cye cyihariye cyo kuramba kivuguruzanya n’ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko gushaka bishobora gutuma umuntu aramba, aho we yerekana ko umunezero no kunyurwa biza mu buryo bwinshi bitari ugushaka gusa.