Ku wa 25 Kamena 2023, nibwo i Los Angeles, California muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, hatanzwe ibihembo bya Black Entertainment Television (BET).Ibi bihembo bikaba byaratangiye gutangwa guhera mu 2001, aho ibyamamare byo ngeri zinyuranye aribyo byitabira ibyo bihembo.
Muri uyu mwaka, Burna Boy na Tems bakaba barahacanye umucyo aho muri Amerika, dore ko begukanye ibihembo.Uyu Burna Boy akaba yaranakoze amateka yo kuba ari we muhanzi umaze kwegukana ibi bihembo byinshi inshuro enye.
Dore abahanzi bo muri Nigeria bamaze kwegukana BET Awards:
1. 2Baba

Mu 2011 nibwo 2Baba yegukanye igihembo muri BET Awards aho yatwaye Best International Act for Africa. Aha byari nyuma yuko yari yakoze alubumu yakoze amateka ya 'The Unstoppable.'
2. D'banj

Kimwe na 2Baba uyu muhanzi nawe mu 2011 yari akomeye cyane mu njyana ya Afrobeats aho nawe yegukanye Best International Act for Africa. Uyu mugabo akaba icyo gihe yari yakoze indirimbo yamukoreye byose yise 'Oliver Twist'.
3. Ice Prince

Uyu muhanzi ari mu bayoboye umuziki muri za 2013 muri Afurika yose. Indirimbo ye yise 'Oleku' ndetse na alubumu ye yise 'Everybody Loves Ice Prince' byatumye muri 2013 nawe yegukana Best International Act for Africa.
4. Davido

Nyuma yaba bahanzi twabonye bakiriye BET Awards, mu 2014 Davido niwe wari utahiwe kwegukana Best International Act for Africa. Yegukanye iki gihembo nyuma yo gusohora indirimbo zakoze ibigwi, zirimo 'Aye' ndetse na 'Fans Mi'. Ntiyarekeye aho kuko no mu 2018 yongeye kwegukana ikindi gihembo.
5.Falz
Mu 2016 nibwo Falz yegukanye The viewers' choice for Best New International Act, byari nyuma yuko yari yasohoye alubumu ye yise "Stories that Touch."
6. Wizkid

Mu 2017 nyuma yuko Wizkid akoranye indirimbo 'one dance' na Drake yatumye nawe yegukana iki gihembo ari nako mu 2022 yongeye kwegukana Best Collaboration nyuma yo gukorana indirimbo 'Essence' yafatanyije na Tems ndetse Justin Bieber.
7. Tems

Umuhanzikazi Tems nawe ari mu bamaze kwegukana BET Awards, aho mu 2022 yegukanye Best International Act nyuma yo gukorana na Wizkid mu ndirimbo 'Essence' ari nako yatwaye Best Collaboration. Mu 2023 nabwo kandi yegukanye Best Collaboration mu ndirimbo "Wait For U" yakoranye na Future hamwe Drake.
8. Burna Boy

Rurangiranwa Burna Boy akaba ariwe muhanzi wo muri Nigeria umaze kwegukana BET Awards nyinshi aho afite enye zose. Burna Boy akaba yaregukanye Best International Act mu 2019, 2021, 2022 ndetse na 2023.
