Abahanzi bazitabira MTN Iwacu Muzika Festival 2024 bamenyekanye

Abahanzi bazitabira MTN Iwacu Muzika Festival 2024 bamenyekanye

 Aug 22, 2024 - 18:28

Bruce Melodie yongeye kuyobora abahanzi bazitabira iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika rizazenguruka ibice bitandukanye by'Ighugu uretse mu mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, nibwo ubuyobozi bwa East African Promoters bwakoze ikiganiro n'itangazamakuru bahishura byinshi ku Iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika rigiye kongera kuba.

Batangaje ko kuri iyi nshuro, ibitaramo bizamara amezi abiri bikagera mu Turere Umunani, uretse Umjyi wa Kigali, aho batangaje ko bagamije kwegereza ibirori abaturage bari mu ntara.

Abahanzi batangajwe bazaba bari muri iri serukiramuco, barimo; Bruce Melodie, Bwiza, Bushali, Chris Eazy Kenny Sol, Ruti Joel, na Dany Nanone.

Ibi bitaramo bizatangirira i Musanze ku wa 31 Kanama 2024, i Gicumbi ku wa 07 Ukwakira, i Nyagatare ku wa 14 Ukwakira, i Ngoma ku wa 21 Ukwakira.

Bizakomeza ku wa 28 Ukwakira i Bugesera, ku wa 05 Ugushyingo i Huye, ku wa 12 Ugushyingo i Rusizi,  i Rubavu niho rizasorezwa ku wa 19 Ugushyingo 2024.