Abahanzi bane bongewe mu bazaririmba muri Tour du Rwanda

Abahanzi bane bongewe mu bazaririmba muri Tour du Rwanda

 Feb 13, 2024 - 11:24

Abategura Tour du Rwanda, bamaze gutangaza abandi bahanzi bane bazajya baririmba mu bitaramo bizajya bibera ahantu hatandukanye amagare azajya anyura.

Ku wa 05 Gashyantare 2024, nibwo Sosiyete ya KIKAC ifitanye amasezerano n'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) yatangaje abahanzi batanu bazajya bafasha abakunzi b'amagare kwishima mu bitaramo bise ' Tour du Rwanda Festival' aho ayo magare azajya anyura mu isiganwa rya Tour du Rwanda.

Mu bahanzi batangajwe icyo gihe, barimo: Mico The Best, Senderi International Hit, Juno Kizigenza, Bushali na Bwiza. Ku bw'ibyo, kuri uyu wa 13 Gashyantare, abandi bahanzi bane bongewemo, barimo: Kenny, Sol Danny Vumbi, Niyo Bosco na Afrique.

Abahanzi barimo: Bwiza, Kenny Sol, Niyo Bosco na Senderi , bari mu bagaragaye mu isiganwa ry'umwaka washize.

Iri siganwa rimaze kuba ikimenyabose rizaba ku nshuro ya 16 , rizatangira ku wa 18-25 Gashyantare 2024. Rikaba rizaca mu migi irimo: Rubavu, Musanze, Huye na Kigali, ari naho aba bahanzi bazajya bataramira abakunzi baryo bazaba baje kwihera ijisho.

Uyu mwaka Tour du Rwanda ikaba izaba irimo kuba ku nshuro ya Gatanu, kuva yashyirwa ku rwego rwa 2.1. Icyakora, rikaba ritaregukanwa n'Umunyarwanda kuva ryajya kuri urwo rwego.