2Baba yakeje Burna Boy amushyira ku gasongero

2Baba yakeje Burna Boy amushyira ku gasongero

 Sep 3, 2025 - 11:25

Umuhanzi w’inararibonye wo muri Nigeria, Innocent Idibia uzwi cyane ku mazina ya 2Face cyangwa 2Baba, yashimangiye ko Burna Boy ari we muhanzi wa mbere muri Nigeria, abandi baza bamugwa mu ntege.

Mu butumwa bwe, 2Face yavuze ko nubwo hari abandi bahanzi benshi akunda, ku giti cye Burna Boy ari we ashyira imbere.

Yagize ati: “Ku rwego rwanjye bwite, Burna Boy ni we wa mbere. Nubwo hari abandi benshi nishimira, ariko kuri njyewe nk’umuhanzi, ni we nshyira imbere muri iki gihe. Muri abo bose navuze, ni we mukuru.”

2Face yanongeyeho ko Burna Boy ari umuyobozi ndetse n’imfura mu gisekura gishya cy’abahanzi bo muri Nigeria, anemeza ko hari abandi bakiri mu rugendo bagenda rubaganisha ku mugwa mu ntege.

Aya magambo ya 2Face yongera gushimangira umwanya Burna Boy akomeje kugira ku ruhando rw’umuziki wa Afurika ndetse n’isi yose muri rusange.

2Baba abona Burna Boy ari we urenze muri Nigeria 

2Baba abona Burna Boy ari we muhanzi uyoboye igisekuru gishya cy'abahanzi bo muri Nigeria