Young Thug yaciye intege abamuca intege

Young Thug yaciye intege abamuca intege

 Sep 4, 2025 - 21:30

Umuraperi w’Umunyamerika Young Thug akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ubutumwa bugaragaza ko atitaye ku bamusebya, kwangwa n’abafana cyangwa se guterwa umugongo mu muziki.

Abinyujije kuri Instagram ye, uyu muhanzi uzwi ku izina rya Thug yagize ati: “Nta cyo bimbwiye n’iyo banyanga”, agaragaza ko ibyo byose atabifata nk’ikibazo.

Ibi byahise bihuzwa n’amagambo y’umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Hollywood, Denzel Washington, wigeze kubazwa niba atinya kuba yaterwa umugongo cyangwa se gutakaza abafana, maze asubiza mu magambo make ati:“Ntacyo bintwaye, njye nkurikira Imana yonyine”.

Ku ruhande rwa Young Thug, yemeza ko buri ndirimbo ashyira hanze ikundwa kandi ikabyinwa n’abafana be, bityo ibyo bavuga kuri we ku mbuga nkoranyambaga ntacyo byamubuza ku gukomeza kuba mu ruhando rw’abahanzi bakundwa.

Young Thug ntiyitaye ku bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga 

Young Thug avuga ko kwanga nta cyo bimubwiye