Yatawe muri yombi nyuma yo koherereza ubutumwa burenga 159,000 umugabo bahuye rimwe gusa

Yatawe muri yombi nyuma yo koherereza ubutumwa burenga 159,000 umugabo bahuye rimwe gusa

 Jul 13, 2025 - 19:44

Jacqueline Ades, umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo koherereza umugabo ubutumwa bugufi burenga 159,000 mu gihe cy’amezi agera ku icumi, nk’uko byatangajwe na polisi yo muri leta ya Arizona.

Ibi bivuze ko Ades yoherezaga ubutumwa bugera kuri 530 buri munsi ku rugero rw’ukwezi kw’iminsi 30. Ibyatangaje benshi ni uko aba bombi bahuye rimwe gusa kuri ‘rendez-vous’ ya mbere ku rubuga ushakirwaho abakunzi, ariko umugore agakomeza kumuhiga no kumutera ubwoba mu buryo bukomeye.

Uyu mugabo yanamenye ko Ades yinjiye mu nzu ye ubwo yari hanze y’igihugu, abibwiwe na camera z’umutekano ziri iwe mu rugo. Yahise ahamagara polisi, maze basanga Ades ari mu bwogero (ari kwiyuhagira), ari na bwo bahise bamuta muri yombi.

Yashinjwe icyaha gikomeye cyo kwinjira mu nzu y’abandi binyuranyije n’amategeko (first-degree criminal trespassing). Gusa nyuma yo gufatwa, biravugwa ko yakomeje koherereza uwo mugabo ubutumwa bukanganye.

Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ari muri gereza, Jacqueline yavuze mu ijwi rituje kandi riyunguruye ko yari yumvise ahuye n’uwo yitaga umukunzi w’ubuzima.

Yagize ati:“Numvaga ko nahuye n’umukunzi, byose birangiye. Natekerezaga ko tugiye gukora nk’abandi bose tukarushinga, ariko si ko byagenze.”

Iyi nkuru yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru by’i Burayi no muri Amerika, abantu bibaza uko urukundo rushobora guhinduka imbogamizi zo ku rwego rwo hejuru gutyo.