Ni imikino ibiri y'umunsi wa nyuma mu itsinda E aho Espagne yasabwaga gutsinda Ubuyapani kugira ngo izamuke iyoboye itsinda, ariko Ubudage nabwo bukaba bwagombaga gutsinda Costa Rica kugira ngo ibone itike ya kimwe cya munani.
Ikipe ya Espagne niyo yatangiye ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Alvaro Morata ku munota wa 11 ku mupira wari uhinduwe na Cesar Azplicueta, ndetse igice cya mbere kirinda kirangira nta mpinduka zibayeho.
Bakiva kuruhuka Ubuyapani bwishyuye igitego ku munota wa 48 gitsinzwe na Ritsu Doan wari umaze gusimbura, ndetse ku munota wa 51 Ao Tanaka atsinda igitego cya kabiri cyatumye bahita bajya imbere ya Espagne.
Espagne yatunguwe n'Ubuyapani
Ibitego bibiri kuri kimwe nibyo byasoje uyu mukino aho byanashobokaga ko Espagne yasezererwa itarenze amatsinda ngo igere muri kimwe cya munani, ariko intsinzi y'Ubudage yatumye biba byiza kuri Espagne.
Ubudage bwo bwatsinze Costa Rica ibitego 4-2 ariko nawo ni umukino wagoranye cyane. Ku munota wa cumi gusa Serge Gnabry yatsinze igitego cya mbere cy'Ubudage cyaje kwishyurwa ku munota wa 58 gitsinzwe na Tedeja ndetse ku munota wa 70 Manuel Neuer akitsinda igitego cya kabiri.
Aha uko imibare yari ihagaze Ubudage na Espagne zose zari gusezererwa kuko na Costa Rica yari imaze kugira amanota atandatu ikurikiye Ubuyapani bwari buyoboye.
Gusa Espagne yarokowe n'uko Ubudage bwashyizemo ibindi bitego bitatu byatsinzwe na Kai Havertz watsinzemo bibiri na Niclas Fullkrug watsinze ikindi bikaba ibitego 4-2.
Bitewe n'intsinzi y'Ubudage Costa Rica yahise isubira ku munota atatu bituma Espagne yari ifite amanota ane isubira ku mwanya wa kabiri. Itsinda ryasojwe Ubuyapani ari ubwa mbere n'amanota atandatu, Espagne iba iya kabiri n'amanota ane, Ubudage nabwo bugira ane ku mwanya wa gatatu naho Costa Rica iba iya nyuma n'amanota atatu.
Espagne yafashe umwanya wa kabiri kuko irusha Ubudage ibitego byinshi amakipe yombi azigamye. Muri kimwe cya munani Ubuyapani buzahura na Croatia mu gihe Espagne izahura na Maroc, naho Ubudage na Costa Rica zo zasezerewe.
Ubudage bwasezerewe butarenze amatsinda
