Uwishe Shinzo Abe urukiko rwamukatiye

Uwishe Shinzo Abe urukiko rwamukatiye

 Jan 21, 2026 - 21:14

Urukiko rwo mu Buyapani rwakatiye Tetsuya Yamagami igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwica wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe

Yamagami yarashe Abe mu gihe yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu mujyi wa Nara, mu myaka igera kuri itatu n’igice ishize, igikorwa cyashenguye Abayapani benshi kandi kigatungura isi yose. Shinzo Abe, wari umwe mu bayobozi bakomeye u Buyapani bwigeze bugira, yahise apfa nyuma yo kuraswa.

Nubwo Yamagami yemeye icyaha yakoze, icyemezo cy’urukiko cyateje impaka mu gihugu hose. Bamwe mu baturage bamufata nk’umwicanyi w’inkazi wagize uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba kidasanzwe mu Buyapani, mu gihe abandi bagaragaje impuhwe, bavuga ko ubuzima bwe bwo mu bihe byashize bwaranzwe n’ibibazo bikomeye byamugizeho ingaruka ku mitekerereze ye.

Aya mahano yabaye igikorwa kidasanzwe cyane mu Buyapani, igihugu kizwiho kugira amategeko akakaye agenga imbunda, bigatuma ibyaha bikorwa hifashishijwe intwaro za rutura bigabanuka cyane.

Urupfu rwa Shinzo Abe rwongeye gukangura impaka ku mutekano w’abanyapolitiki n’ingamba zishobora kongerwa mu bikorwa bya politiki.

Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza ruzakomeza kugira ingaruka ku mitekerereze ya rubanda n’icyerekezo cy’ubutabera mu Buyapani, by’umwihariko ku bijyanye n’uko igihugu cyitwara mu manza ziremereye zirebana n’ubwicanyi n’umutekano rusange.