Uwinjiye mu nzu ya Eminem agiye gufungwa imyaka  ikabakaba 37

Uwinjiye mu nzu ya Eminem agiye gufungwa imyaka ikabakaba 37

 Jun 21, 2025 - 14:48

Umugabo witwa Matthew David Hughes, w’imyaka 32, yamaze guhamwa n’icyaha cyo kwinjira mu nzu y’umuraperi Eminem atabiherewe uburenganzira ndetse no kumukurikirana mu buryo bukabije, maze ahanishwa igihano gikomeye cy’igifungo gishobora kurenga imyaka 37.

Urukiko rwo mu gace ka Macomb muri Michigan rwamukatiye gufungwa imyaka 15 kugeza kuri 30 kubera icyaha cyo kwinjira mu nzu y’abandi kiri ku rwego rwa mbere (first-degree home invasion), ndetse rwongeyeho igifungo kiri hagati y’imyaka 3 n’imyaka 7 n’amezi 6 ku cyaha cyo gukurikirana umuntu mu buryo bukabije (aggravated stalking).

Mu byemezo by’urukiko, Hughes nta burenganzira yahawe bwo kubarirwa iminsi yamaze afungiye muri gereza mbere yo guhamwa n’icyaha. Uretse igifungo, yategetswe kandi kutazongera kuvugana cyangwa kwegera Eminem, ndetse no kutamwegera mu ntera ya metero 150 (futi 500) aho ari ho hose yaba ari mu rugo, ku ishuri cyangwa ku kazi.

Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 7 Gicurasi, aho Eminem ubwe yatanze ubuhamya mu gitondo cy’umunsi wa kabiri. Nyuma yo kumva impande zombi, inteko y’abacamanza igafata umwanzuro mu gihe kitageze no ku isaha, imuhamya ibyaha byose.

Iyi nkuru yakomeje gukurura abantu benshi, cyane cyane abafana b’umuhanzi Eminem, nyuma y’uko iby’iki cyaha byamenyekanye bwa mbere mu 2020, ubwo Hughes yagaragaye mu nzu y’umuhanzi ubwo yari aryamye. Polisi yaje kumuta muri yombi nyuma yo gutabazwa n’ushinzwe umutekano w’imbere mu rugo rwa Eminem.