USA: Kubyara bishobora kujya byishyurirwa

USA: Kubyara bishobora kujya byishyurirwa

 Apr 22, 2025 - 19:25

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo kwiga ku ngingo y'uburyo umugore wese uzajya abyara azajya ahabwa agahimbazamusyi kuri buri mwana abyaye ndetse ahagabwa n'ibindi nkenerwa, bigakorwa mu rwego rwo gushishikariza abantu kubyara abana benshi.

Nk'uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo 'New York Times', byatangaje ko Perezida Donald Trump n'abandi bakorana muri White House batanze ibitekerezo bitandukanye byo gushakira umuti ikibazo cy'abaturage ba Amerika bari kugabanuka cyane.

Mu bitekerezo byatanzwe harimo kuba abagore bazajya babyara bazajya babaha agahimbazamusyi kangana n'amadorari 5,000, ni ukuvuga asaga miliyoni 7 Rwf.

Bateganya ko aya mafaranga azajya atangwa mu rwego rwo gushishikariza abaturage kubyara abana benshi, kuko byamaze kugaragara ko kuva mu myaka 10 ishize abantu batagishaka kubyara, bikaba biri gutuma umubare w'abaturage b'urubyiruko ugabanuka cyane.

Ikindi gitekerezo cyatanzwe ngo kigweho, harimo kujya batanga buruse ku bashyingiwe ndetse n'abashaka gushyingirwa ndetse n'abafite abana.

Barategenya kandi gushyira imbaraga mu masomo ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

Icyakora New York Times ivuga ko iyi nama yahuje impuguke n'abayobozi bo muri White House, yarangiye nta mwanzuro bafashe kuri izi ngingo, gusa bahamya ko ibi biramutse bikozwe bishobora kongerera ubushake bwo kubyara abagore.