Umushyikirano 2024: Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bahora mu nama

Umushyikirano 2024: Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bahora mu nama

 Jan 24, 2024 - 14:26

Mu ijambo ryo gusoza Inama Nkuru y'Igihugu y'Umushyikirano, Pereza Kagame yongeye gusaba abayobozi kugabanya inama z'urudaca, ndetse yongera gushimangira ingingo y'imikoranire hagati y'inzego.

Kuri iki gicamunsi tariki ya 24 Mutarama 2024 i Kigali muri Convention Center hasojwe Inama Nkuru y'Igihugu y'Umushyikirano yateranaga ku nshuro ya 19, aho Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bareberaga hamwe aho igihugu kigeze mu iterambere.

Iyi ni inama yatangiye kuri uyu wa Kabiri, aho ku munsi wayo wa Kabiri yibanze ku kiganiro cyagarutse ku rugendo rw'u Rwanda rw'Ubumwe n'Ubudaheranwa ndetse yibanda ku ruhare rw'urubyiruko mu miyoborere n'iterambere ry'ahazaza h'igihugu.

Inama Nkuru y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 19 irasojwe muri KCC 

Iki ni ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, aho yibanze cyane ku rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’u Rwanda mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Mu jambo rya Perezida Kagame asoza iyi nama, yongeye kugaragaza ko abantu bakwiye gukorana kugira ngo bagere kuri byinshi.

Ati “Kenshi usanga abantu ntibavugana kandi buri wese ntawe ushobora gukemura ikibazo ari umwe, nta minisiteri imwe ishobora gukemura ikibazo. No muri iyi Minisiteri nta muntu umwe ushobora gukemura ibibazo, umuyobozi aho ari hose ntashobora gukemura ikibazo ari wenyine.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi kwirinda guhora mu nama zitarangira

Umukuru w’Igihugu yongeye gusaba abayobozi kwirinda guhora mu nama za buri gihe cyane ko usanga zimwe zitanatanga umusaruro cyangwa ngo zikemure ibibazo biriho. Yavuze ko kandi inshingano z’abayobozi ari bo bagomba kuzikora nta wundi uzaza kuzibakorera.

Yagize ati “Kuki mwumva ko umuntu yava mu bilometero ibihumbi akaza kukugirira impuhwe? Urwaye iki? Ni iyihe ndwara urwaye? Ibi bimaze imyaka myinshi, twebwe Abanyafurika, icyo dukeneye ni uguhindura imyumvire yacu gusa.

Yagaragaje ko Abanyarwanda n’abayobozi bahabwa inshingano by’umwihariko bakwiye guhora bibaza icyo bakora mu guhindura ubuzima bwabo, ubw’igihugu ndetse n’Umugabane wa Afurika.