Mu nama Nkuru y'Igihugu y'Umushyikirano yateraniraga muri Kigali Convention Center guhera ku wa 23-24 Mutarama 2024, mu gihe cyo gutanga ibibazo, ibyifuzo n'inyunganizi, nibwo umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Jimmy Mulisa, akaba n’Umutoza wungirije w’Amavubi, yatanze ibitekerezo byagarutseho n'Umukuru w'Igihugu.
Mulisa, akaba ko yasabye ko hashyirwa imbaraga mu marushanwa y’umupira w’amaguru n’indi mikino mu mashuri kugira ngo bifashe mu gutegura impano z’abato. Uyu wahoze ari umukinnyi, akaba yitanzeho urugero ko nawe ari ho yazamukiye.
Jimmy Mulisa yasabye Perezida Kagame gusubira kuri Sitade
Ikindi gitekerezo cy'uyu mukinnyi wakiniye APR FC n'Ikipe y’Igihugu igihe kirekire yatanze, yasabye Umukuru w’Igihugu gusubira muri za sitade gushyigikira Amavubi. Perezida Kagame ubwo yagiraga icyo avuga kuri ibi bitekerezo, yavuze ko inzego zibishinzwe zigomba gukurikirana iby'amarushanwa y'abato bikongera gusubira ku murongo.
Agaruka ku byo gusubira muri sitade gushyigikira Amavubi, yagaragaje ko kuba atakijyayo byatewe n'imico mibi iri mu mupira w'amaguru, ndetse n'ibindi bintu bidasobanutse.
Perezida Kagame aremeza ko amarozi ari mu byamuciye kuri sitade
Ati "Icyatumye kenshi ngabanya kujya kuri stade, ni bo byaturutseho. Ibintu by'imikino by'amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa, bikajyamo amarozi..., ibyo bintu bya cyera njye ntabwo nabijyamo."
Perezida Kagame, akaba yavuze ko umunsi ibyo bizasubira kumurongo ntakabuza azasubira kuri sitade.
"Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo (kuri stade) ni bo byaturutseho. Ibintu by'imikino by'amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa (corruption), bikajyamo amarozi..., ibyo bintu biri primitive njye ntabwo nabijyamo. Niho byageze mbivaho." - Perezida Kagame. pic.twitter.com/5WLcPC4X6d
— the choice_live (@thechoice_live) January 24, 2024
AMASHUSHO: Perezida Kagame yongeye kugaruka ku mico mibi iba mu mupira w'amaguru, abasaba Minisitiri wa Siporo guhagarika ibyo byose, akabona kugaruka ku bibuga.#thechoiceuodates #Umushyikirano2024 pic.twitter.com/IRvNe84Wau
— the choice_live (@thechoice_live) January 24, 2024
