Umuraperi Boosie Badazz nawe yongeye guca amazi Eminem

Umuraperi Boosie Badazz nawe yongeye guca amazi Eminem

 Feb 22, 2024 - 14:13

Nyuma y'uko Dr. Umar Johnson umwe mu bahanga akaba n'impirimbanyi y'abirabura avuze ko Eminem ataba umuraperi w'ibihe byose, Boosie we yaje abihuhura burundu.

Umuraperi Boosie Badazz yatunguye beshi  avuga ko abantu aho akomoka batumva Eminem. Mu kiganiro na Cam Capone News yasohotse ku wa Kabiri, yaganiriye ku magambo ya Dr. Umar uherutse kwikoma Eminem, ndetse n’ubwo Boosie yemera ko uyu muraperi w'icyamamare afite impano, gusa ngo ntabwo umuziki we ukunzwe mu gace Boosie akomokamo ka Baton Rouge.

Boosie yavuze ko ndirimbo ya Eminem atumva mu gace avukamo

Boosie yagize ati: “Aho nkomoka, ntabwo twumva Eminem. Nkomoka ku mihanda.
Sinigeze numva umuntu  ucuranga indirimbo ya Eminem. Nkimwumva numvise azi kurapa, kandi mpora mbivuga. Nakunze indirimbo ye yise “Slim Shady”, gusa aho nkomoka sinigeze numva indirimbo ye n’imwe. Nta n'umwe mu ncuti zanjye wigeze ngo curanga indirimbo nshya ya Eminem, ndetse nge namenye ko azwi cyane mubonye amubonye kuri MTV.”

Icyakora, n’ubwo Boosie atari umufana wa Eminem ubwe, aracyumva ko umuziki we wagize ingaruka ku bantu benshi.

Yagize ati: “Umuntu wese afite uwo afata nk’uwa mbere. Uramutse ushyize abantu 10 batandukanye hano, bose bakubwira ibikomerezwa bitanu bitandukanye. Umuziki wa Eminem wakoze ku mitima abantu benshi. Umuziki wa DMX wakoze ku mitima abantu benshi, gusa DMX ari muri ba mbere kuri njye, numva umuziki we kandi ndagukunda. Nubwo ntari uwa New York, ariko aho ntuye baramwumva kandi nanjye nkina umuziki we.” 

Ku bijyanye n’umwimerere Dr. Umar yafashe kuri Eminem, yavuze ko, nkumuraperi wera, adashobora gufatwa nkumwe mubakomeye mubihe byose byubwoko. Witondere amakuru mashya kuri Boosie Badazz kuri HotNewHipHop.
Ku bijyanye n’amagambo imbirimbanyi  Dr. Umar yavuze kuri Eminem, na we yahamije ko nkumuraperi w’uruhu rwera adashobora kuba uwa mbere muri rap.

Boosie yashimiye Eminem igikorwa yakoze cyo kwifatanya n'ibirabura

N'ubwo bisa n'aho Boosie adakunda Eminem gusa yashimye igikorwa yigeze gukora cyo gutera ivi ku rubyiniro, nk'ikimenyetso cyo kwifatanya n'abirabura bakomeza gukorerwa irondaruhu hirya no hino ku isi.