Ufite ni we wongererwa! Neymar Jr. yarazwe arenga miliyari y'amadorari

Ufite ni we wongererwa! Neymar Jr. yarazwe arenga miliyari y'amadorari

 Sep 5, 2025 - 20:42

Umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru ukomoka muri Brazil, Neymar Jr., ari mu nzira yo kwinjira mu cyiciro cy’abaherwe bakomeye ku isi nyuma yo kugenwa nk’umuzungura wenyine w’umutungo wa miliyari 6.2 z’amareal (asaga miliyari 1.1 z’amadolari ya Amerika), wasizwe n’umuherwe utatangajwe amazina witabye Imana mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Amakuru yemejwe n’urukiko rwo muri Porto Alegre, aho impapuro z’izungura zashyikirijwe, agaragaza ko uwo mucuruzi utaragiraga umugore cyangwa abana yahisemo gushyira umutungo we wose mu izina rya Neymar, umukinnyi w’imyaka 33 ukinira Santos FC. Icyemezo cy’urukiko cyemejwe muri Kamena uyu mwaka.

Bivugwa ko icyatumye uwo muherwe afata uwo mwanzuro ari uburyo yakundaga umubano wihariye Neymar afitanye na se, bikamwibutsa isano yari afitanye n’umuryango we. Hari n’amakuru avuga ko yumvaga afite isano yihariye n’uyu mukinnyi, n’ubwo nta mubano udasanzwe hagati yabo wari warigeze umenyekana.

Gusa, iri zungura rishobora guhura n’imbogamizi z’amategeko, ariko niriba, rizatuma Neymar aba umuherwe w’ikirangirire mu gihugu cye.

Ubusanzwe, Neymar afite umutungo ubarirwa hagati ya miliyoni 300 na miliyoni 330 z’amadolari ya Amerika, akomora ku masezerano yo gukina, ayo kwamamaza ndetse n’igihe gito yamaze mu ikipe ya Al-Hilal yo muri Saudi Arabia.

Neymar ni imwe mu nyenyeri za Brazil 

Neymar kuri ubu arimo gukina mu ikipe ya Santos